Inkuru Nshya

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, cyatangaje ko inzego z'ubuzima  zashyizeho ingamba zo gukumira no gukurikiranira hafi indwara ya Habtavirus, iherutse kugaragara muri bimwe mu bihugu birimo n’ibituranye n’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu , Umuyobozi ushinzwe ubufatanye bw' ingabo n'abaturage Col Désiré Migambi yifatanyije n’abanyamuryango b' Ishyirahamwe ry'umukino wa Golf (Rwanda Golf Union) mu mugoroba wo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyo cyabereye i Kigali mu cyanya cy' umukino wa Golf , i Nyarutarama.
Police FC yanganyije na Police FC 0-0  mu mukino w'umunsi wa 31 wa shampiyona y'u Rwanda (BK Pro League) wabereye kuri Stade Umuganda y'Akarere ka Musanze, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2026.
U Rwanda rwasinye amasezerano azatuma rutangira gufasha ibihugu 19 byo ku mugabane wa Afurika gutanga serivise z’ibirango by’ubuziranenge.
Kimwe mu byo abahinzi bagararagaza nk’impamvu ituma ibirayi bihenda harimo imiti n’inyongeramusaruro bakoresha muri ubu buhinzi aho bavuga ko biba bihenze cyane ndetse bakavuga ko leta ikwiye kubatera inkunga kugira ngo igiciro cyabyo cyorohere abaguzi.
Urukiko rw’i Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwaciye miliyoni 4$ (asaga miliyari 7 Frw) Eugène Richard Gasana wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (Loni) nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umukobwa.
Kuri uwo munsi Gen Jean Pierre Huchon wo mu ngabo z’u Bufaransa yiyemeje guha ingabo z’u Rwanda ibisasu bya 105mm, amasasu y’imbunda nto zihabwa buri musirikare, n’ibikoresho by’itumanaho kugira ngo byoroshye imishyikirano y’ibanga hagati ye na Gen Augustin Bizimungu wari umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda.
Abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic ) mu makoleji atandukanye, bahuriye i Kigali mu marushanwa y’imishinga itandukanye.