Umugaba w’Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka , Maj Gen Vincent Nyakarundi, kuri uyu munsi yasuye igihugu cya Santarafurika, aho yahuye n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA), ndetse n’abari mu butumwa ku bufatanye bw’ibihugu byombi.