Inkuru Nshya

Ikipe ya RSSB Tigers yo mu Rwanda yisanze mu itsinda rya mbere (A) hamwe n'ikipe ya Rytas Lithuania na Shanghai Sharks yo mu Bushinwa mu mikino y'Igikombe cy'Isi gihuza amakipe yatwaye ibikombe ku migabane yayo, FIBA Intercontinental Cup.
Shampiyona y'icyiciro cya mbere ya volleyball y'umwaka wa 2026-2027 mu bagore n'abagabo, Rwanda National Volleyball League, izatangira tariki 16 Ukwakira 2026.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya basketball y'ingimbi zitarengeje imyaka 18 yatsinzwe n'ikipe y'igihugu ya Cameroon amanota 76-58 mu mukino wayo wa kabiri mu Gikombe cya Afurika cy'abaterangeje imyaka 18 kiri kubera i Abidjan muri Côte d'Ivoire.
Mu bihe by’ihinga igihembwe cy’umuhindo kigira uruhare runini mu kwihaza mu biribwa aho ku musaruro uboneka ku mwaka, haboneka nibura 70% by’umusaruro w’ibigori; 54% by’umusaruro w’ibirayi; 49% by’umusaruro w’umuceri na 47% by’umusaruro w’ibishyimbo, ugereranyije n’igihembwe cy’itumba.
Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko iperereza ku bantu bafite aho bahuriye n’ikorwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge rizakomeza, mu rwego rwo gukumira ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Ku bufatanye bwa Ambassade y’u Rwanda muri Zambia n’ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Malawi bizihije umunwi w’Umuganura aho bahuriye hamwe bagasangira ndetse bakibikiranya igisobanuro cy’uyu muhango mu mateka y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amaganga n’Ubutwererane Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro bigamije kugarura umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi byahagaze bitewe n’amagambo yagiye atangazwa na Perezida Evaritse Ndayishimiye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwizeye ko Louise Mushikiwabo azongera gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF mu matora ateganyijwe mu Ugushingo 2026.
Ikipe ya APR BBC na REG BBC yitwaye neza ku munsi wa kabiri w’imikino ya kamarampaka ya shampiyona ya Basketball, atsinda RSSB Tigers na Patriots BBC, bituma zigarura ikizere nyuma y’uko zese zari zatsinzwe umukino wa mbere.