Inkuru Nshya

Ikipe ya Rayon Sports y'abagore yatandukanye n'abakinnyi 5 itazakomezanya nabo mu mwaka utaha w'imikino wa 2026/27.Aba bakinnyi batandukanye na Rayon Sports ni Nahimana Nasra ukina ku ruhande rw'iburyo asatira izamu, Umwiza Martha ukina mu kibuga hagati, Keza Angelique ukina nka myugariro, Mukamana Jeanette ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira n'umunya-Cameroon Matapa Naoussie Omerie Delsir ukina nka rutahizamu.
Umuzamu w'umunyarwanda Muhawenayo Gad yamaze kumvikana n'ikipe ya Kuching City ikina icyiciro cya mbere muri Malaysia nyuma yo gutandukana na Marines FC yari yarasinyiye atayikiniye umukino n'umwe.
Mu kwizihiza iyi myaka 10 ishize, Ishimwe Clement yashimiye cyane umugore we Knowless avuga ko kumuhitamo nk’umugore ari wo mu myanzuro mwiza yafashe mu buzima bwe bwose. Mu gihe Knowless nawe yashimiye umugabo we ku bana beza babyaranye.
Icuruzwa ry’abantu ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi. Imibare y’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Kurwanya Ibiyobyabwenge n'Ibyaha UNODC, igaragaza ko ku mwaka abarenga miliyoni 27.6 bacuruzwa cyangwa bakajyanwa gukoreshwa imirimo y’agahato aho ibi bikorwa byinjiriza ababikora asaga miliyari 236$.
Kuva hatangizwa gahunda yo kurwanya no guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ,Polisi mu mujyi wa Kigali,ifatanyije n'izindi nzego bafashe ikinyabutabire cya Ethanol cyifashishwa mu kwenga izi nzoga ,Litiro zirenga ibihumbi 470 zikaba zamenwe mu Kimoteri cya Nduba.
Mu Ngoro y’Amateka y’Abami iri mu Rukali mu karere ka Nyanza ni hamwe mu hantu ndangamurage habumbatiye amateka y’u Rwanda, hatanga ishusho igororotse y’ubutegetsi bwa cyami.
Kuri uyu wa Kane taliki ya 6 Kanama I Kigali hateraniye inama nkuru y'Igihugu y'abana,aho iba ihuje abana bahagarariye abandi kuva ku rwego rw'umurenge kugera ku Karere ,Intara n'Umujyi wa Kigali.Ni inama yahuje abana barenga 500.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, yakiriye ku cyicaro gikuru cya RDF i Kimihurura intumwa zigizwe n'abasirikare bakuru n'abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Sri Lanka, ndetse n'itsinda rya Ofisiye Bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zimbabwe, basoza urugendoshuri byakoreraga mu Rwanda
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 18 mu ngimbi yatsinzwe na Senegal amanota 78-38 mu mukino wa mbere w'Igikombe cy'Afurika kiri kubera i Abidjan muri Côte d'Ivoire.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyatangaje ko cyafunze izindi nganda 12 zenga ibinyibwa itegeka ko byose bivanwa ku isoko

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka