Inkuru Nshya

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zikomeje guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buravuga ko ingamba bwafashe zirimo gufunga utubari twakoraga mu buryo butemewe zatangiye gutanga umusaruro ugaragara.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yashimangiye ko inzoga zizwi nk’ibyuma zigomba gucika mu Rwanda agaragaza ko ababikora bashyiramo ibintu byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abantu nyamara ku macupa bakandikaho ibitarimo asaba abanywa ababinywa kubizinukwa burundu
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB) cyatangaje ko u Rwanda rwakomeje kwitwara neza mu bucuruzi mpuzamahanga, aho hagati ya tariki ya 27 na 31 Nyakanga 2026 rwinjije arenga miliyari 13 avuye mu bicuruzwa byoherejwe mu mahanga.
Ikipe ya APR VC yamaze gusinyisha abakinnyi Dusenge Wicklif ukina wataka wavuye muri Kepler VC na Manzi Sadulu ukina nka libero wavuye muri Police VC, buri wese asinya amasezerano y'imyaka ibiri muri iyi kipe y'Ingabo z'u Rwanda.
Abanyarwanda 302 batashye ku bushake mu Rwanda  bava mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aho bari baragizwe ingwate n'Umutwe w'Iterabwoba wa FDLR, barahejejwe mu mashyamba ya DRC.
Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ‘Genocost’ ari igitekerezo cya politiki ya Perezda Tshisekedi kigamije kuyobya ukuri kw’amateka y’ibibazo byabaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gushyira mu majwi u Rwanda rivuga ko ridashyigikiye uburyo rikoreshwamo.
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rurasaba abacuruzi kudakomeza guhisha inzoga zitujuje ubuziranenge zakuwe ku isoko, kuko uwo bazazisangana azahanwa.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 18 mu ngimbi ikomeje imyitozo nyuma yo kugera i Abidjan muri Côte d'Ivoire aho yitabiriye imikino y'Igikombe cy'Afurika, FIBA U18 AfroBasket 2026, gitangira kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kanama kikazarangira tariki 16 Kanama 2026.
Guverinoma y'u Butaliyani yatangaje ko yatangiye ibiganiro n'u Rwanda bishobora kuvamo ubufatanye bwo kwakira abimukira basabye ubuhungiro muri iki gihugu ariko ntibabwemererwe, mbere yo koherezwa mu bihugu bakomokamo.
Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), byasinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 40 z’Ama-Euro [asaga miliyari 67 Frw], azafasha u Rwanda guteza imbere  ubuhinzi bujyanye n’igihe, budaheza kandi bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.