Inkuru Nshya

Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko mu mwaka wa 2026/2027, u Rwanda ruzakoresha ingengo y’imari ya miliyari 7.796,3 Frw, ikaziyongeraho miliyari 844,2 Frw ugereranyije na miliyari 6.952,1 Frw ziri mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026.
Kuri uyu wa Kane ubwo hasuzumwaga ishingiro ry'umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2026/2027,Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27, uzibanda ku gushyiraho ingamba zo kongera umusaruro by'umwihariko mu buhinzi.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yatangaje ko Depite Icyitegetse Venuste wari uhagarariye urubyiruko, yandikiye Perezida w’Umutwe w’Abadepite amumenyesha ko yeguye ku nshingano ze, ku mpamvu ze bwite
Mu mwaka wa 2025 Pariki ya Nyungwe yahuye n’ibibazo bibangamira urusobe rw’ibinyabuzima birimo kugongwa kw’inyamaswa bitewe n’umuvuduko w’ibinyabiziga biyinyuramo, ba rushimuzi n'ibindi.
U Rwanda rugiye kwakira ku nshuro ya 6 Inama Nyafurika ihuza urubyiruko, abashoramari, abafata ibyemezo n’abafatanyabikorwa mu iterambere, izwi nka YouthConnekt Africa Summit
Ikipe ya RSSB Tigers yateguye igitaramo cyo kwishimana n’Abanyarwanda bayishyigikiye mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) 2026, irushanwa risoza shampiyona y’amakipe akomeye ya Basketball muri Afurika
Mu mpinduka zakozwe muri MININFRA, Perezida Kagame yagize Murwanashyaka Damien Minisitiri w’lbikorwaremezo, Zingiro Armand na Col. Bizimungu Claudien bagirwa Abanyamabanga ba Leta muri iyi Minisiteri.
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, usoje amasezerano muri APR FC, Niyigena Clement yasigaye mu Misiri aho yari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu aho bivugwa ko yabonye ikipe nshya
Uwo munsi, interahamwe ziyobowe na Obed Ruzindana wari umucuruzi ukomeye akanazitwara mu modoka ye, zishe Abatutsi benshi bari barahungiye mu misozi ya Bisesero.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka