Inkuru Nshya

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04 Gicurasi 2026, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza rw’ubujurire ku gihano cy’igifungo cy’imyaka itatu yakatiwe abarimo Umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien wamamaye nka Djihad na bagenzi be barimo Kalisa John, Ishimwe François Xavier na Kwizera Nestor ku byaha bakurikiranyweho byo gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko bari hari gukorwa igeregeza rigamije kureba niba imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli (lisansi na mazutu) zahindurwa iz’amashanyarazi cyangwa gaze nk’uko bikorwa kuri moto
Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yerekanye ko atunze isakoshi igura akayabo ka miliyoni 10Frw z’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi.
Ikigo cy’Abadage gishyira mu bikorwa imishinga y’ishoramari mu Rwanda, DSIK, cyashimiye u Rwanda ko ari kimwe mu bihugu muri Afurika cyashyizeho uburyo buhamye bufasha abagore bifuza kuba ba rwiyemezamirimo rubafasha kubona inguzanyo mu  buryo  bworoshye.
Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 18 n’abatarengeje imyaka 20 berekeje i Addis Ababa muri Ethiopia aho bitabiriye irushanwa rya IHFTrophy/Zone 5
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yifatanyije n'abandi bakuru b'ibihugu mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Ingoro y'Inama ya Libreville muri Gabon.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye gushimira mu ruhame bamwe mu Banye-Tanzania bakoze ibikorwa by’ubutwari mu Rwanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame yashimangiye ko Tanzania ari umufatanyabikorwa wingenzi ku Rwanda by'umwihariko mu rwego rw'ubucuruzi n'ubwikorezi bihuza u Rwanda n'amasoko Mpuzamahanga.