Inkuru Nshya

Perezida Kagame yashimangiye ko Tanzania ari umufatanyabikorwa wingenzi ku Rwanda by'umwihariko mu rwego rw'ubucuruzi n'ubwikorezi bihuza u Rwanda n'amasoko Mpuzamahanga.
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ari mu ruzinduko rw'akazi mu gihugu cy'abaturanyi cya Tanzania, rugamije gukomeza umubano usanzwe uri hagati y'Ibihugu byombi.
Umuhanzi Tomclose akaba n'Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, yifurije isabukuru nziza y'amavuko umugore we Niyonshuti Ange Tricia.
Abatutsi biganjemo abana n’abagore bari bijejwe kurindwa biciwe ku Ibambiro mu cyahoze ari Komine Muyira, abandi bicirwa kuri ADEPR i Gihundwe mu Karere ka Rusizi.
Al Ahly SC yo mu Misiri yegukanye Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball [CAVB Men’s Club Championship 2026], ihigitse Police VC yo mu Rwanda.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RDF na Polisi) ziri  mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado ku bufatanye n’iza Mozambique n’abaturage baho bakoze umuganda rusange mu rwego rwo gusukura umujyi.
Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Tanzania kuri uyu wa 3 Gicurasi 2026, mu ruzinduko rw’umunsi umwe rugamije kongera imbaraga mu mubano uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.