Inkuru Nshya

Abatuye akarere ka Gakenke baravuga ko idindira ry'ikorwa ry'umuhanda Giticyinyoni-Ruli-Gakenke ryateye itumbagira rikabije ry'ibiciro by'ingendo aho nk'urugendo rwa km 32 kuri moto ari ibihumbi 10 Frw bitewe n'ububi bw'umuhanda.
Bwagaragaje ko kurya nijoro bigira uruhare runini mu kuba umuntu yagira umubyibuho ukabije, bitewe n’uko bihindura imikorere y’umubiri mu buryo bw’igogora, gutwika ibinure, n'impinduka mu misemburo ituma umuntu asonza.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda UPDF, akaba n’insuti y’u Rwanda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Urwego Mpuzamahanga Rwasigariyeho Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwatesheje agaciro ubusabe bwa Jean Kambanda na Jean de Dieu Kamuhanda bwo kurekurwa mbere y’igihe, mu byemezo byashyizwe ku mugaragaro ku wa 23 Nyakanga 2026.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 24 Nyakanga 2026 yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’u Rwanda cyigisha Ikoranabuhanga rya Mudasobwa, Rwanda Institute of Computing (RIC), kizaba ishami ryihariye rya Kaminuza y’u Rwanda rigamije gutegura abahanga bazagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.
Ikipe ya APR BBC yatsinze ikipe ya RSSB Tigers amanota 84-82 mu mukino washyize akadomo ku mikino isanzwe ya Shampiyona (Regular Season), bituma aya makipe azongera agahura mu mikino ya 1/2 ya kamarampaka.
Ikipe ya Gor Mahia FC yo muri Kenya yanyagiye ikipe ya APR FC ibitego 5-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, umukino wanitabiriwe na Perezida wa Repubika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Maj Gen  Junhui Wu, yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zikorera muri Batayo ya Rwanbatt-3 ahitwa Durupi. 
Inama y'Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw'Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation – RNF), kizibanda ku bikorwa byo kurengera, kubungabunga no gucunga mu buryo burambye ibinyabuzima byo mu gasozi n'ibyanya birinzwe n’Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na InipasvalleyRw Ltd yerekeye umushinga w’ibihingwa byifashishwa cyane mu rwego rw’ubuvuzi.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya basketball y'abatarengeje imyaka 18 mu bangavu, yatangiye itsindwa n'ikipe y'igihugu ya Tanzania amanota 60-58 mu mukino wabimburiye indi y'imikino y'akarere ka gatanu (5) yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika iri kubera i Cairo mu Misiri.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka