Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyize umucyo ku kibazo cy’umunyeshuri Uwamariya Leontine, wabaye uwa mbere mu bizamini ariko ntabashe kwitabira ibirori byo gutangaza amanota byabereye i Kigali ku wa 20 Kanama 2026.
Muhoza Eric ni we wegukanye isiganwa ngarukamwaka ry’amagare rya Umusambi Gravel Race 2026 mu bagabo, ryabereye kuri uyu wa Gatandatu mu turere twa Gicumbi na Burera.
Umuyobozi mukuru w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira (IOM), Amy Pope uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda, yashimangiye ko u Rwanda rwatangaje uburyo bwiza bwo kwakira no kwita ku bimukira, asaba ibindi bihugu kubwigiraho.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibyakomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyagiranye amasezerano y’ubufatanye na Connect for Impact Advisory Group (C4Impact), mu rwego rwo guteza imbere no kongera agaciro ibikomoka ku buhinzi no gushimangira ubushobozi bw’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.
Ikipe ya Rayon Sports y'abagore yatangiye imikino ya CECAFA yo gushaka itike ya CAF Women's Champions League igwa miswi na Mafunzo WFC yo muri Zanzibar 0-0.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga