Inkuru Nshya

Perezida wa repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko Afurika idakeneye ibintu bigoye kugira ngo itere imbere, ahubwo ko icyo ikeneye ari ikintu cyoroshye kandi gisobanutse aricyo kwiyitaho no gukorana n’abandi mu buryo butanga umusaruro
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, yigaramye amakuru avuga ko igihugu cye kiri mu mugambi na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye wo kugaba ibitero ku Rwanda.
Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda, yabonye umufatanyabikorwa mushya aho kuri ubu yamaze guhindurirwa izina ikaba yitwa BK Pro League mu gihe kigera ku myaka itanu.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane Olivier Nduhungirehe asaba urubyiruko kwiga ,gushaka imirimo kunga ubumwe mu kubaka igihugu no kukirinda abanzi bashaka kugisubiza mu icuraburindi.
Umuraperikazi Candy Moon Supplier wamamaye mu muziki Nyarwanda byumwihariko uwo mu Njyana ya Hiphop yahishuye ko ubu ari mu rukundo na M1 bamenyanye mu bwana.
Ibi byabaye ku wa 23 Mata 2026 aho abafashwe ari umugore w’imyaka 43 y’amavuko n’umugabo wa 34 bakaba barafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga Akagari ka Kigabiro,Umudugudu wa Karwiru aho aba bombi bafashwe bafite ibiro 2 by’urumogi n’udupfunyika 250 twarwo.
Umuyobozi w’ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, yageze i Goma kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, mu ruzinduko rwe rwa mbere akoreye mu burasirazuba bw’igihugu kuva yatangira inshingano ze.
Mu rwego rwo gukomeza gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu karere k’Ibiyaga Bigari, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byongeye guhurira mu nama ya dipolomasi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igamije gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro rigeze.