Inkuru Nshya

Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, ryatangaje abakinnyi 12 mu bangavu n'abakinnyi 12 mu ngimbi, bazahagararira u Rwanda mu mikino y'Akarere ka 5 mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 18.Iyi mikino izabera i Cairo mu Misiri kuva tariki 23 Nyakanga kugeza 29 Nyakanga 2026.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuherwe w’Umunyamerika, Bill Gates, washinze akaba na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Gates Foundation, baganira ku gushimangira ubufatanye mu guteza imbere ubuzima, ubuhinzi, ubwenge buhangano n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.
Binta Fatoumata Bah wo muri Guinea ukina nk'umwataka (Outside Hitter) wakiniraga Kepler WVC yamaze kwerekeza mu ikipe ya DH Volleyball Baku yo muri Azerbaijan.
Ikipe ya Gorilla FC yatangaje ko yamaze gusinyisha umuzamu Cuzuzo Aimé Gaël amasezerano y'imyaka ibiri avuye mu ikipe ya Gasogi United yakiniraga.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yeretse Umunyemari akaba n’ukora Ibikorwa by’ubugiraneza, Bill Gates, ko Abajyanama b’Ubuzima ari inkingi ya mwamba mu mikorere n’iterambere ry’urwego rw’ubuzima mu Rwanda.
Ikipe ya Mukura VS&L yatangaje ko yamaze gutandukana n'umutoza Tomáš Trucha ukomoka muri Repubulika ya Czech ku busabe bwe n'ubwo impande zombi zari zumvikanye ndetse uyu mutoza yageze no mu karere ka Huye, mu Ntara y'Amajyepfo kugira ngo atangire akazi.
Umuherwe w’Umunyamerika, Bill Gates uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ashima uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo.
Mu gihe imirimo yo gutanganya no gusubiranya ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali iri kugana ku musozo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko urusobe rw’ibinyabuzima rwatangiye kongera kugaruka muri ibi bishanga.
Nubwo siporo ari ingenzi mu kubungabunga ubuzima bw’umuntu ariko ubushakashatsi bwerekana ko igihe ikorerwa gishobora kugira uruhare runini ku mikorere y’umutima n’ireme ry'ibitotsi. 
Ku bantu benshi, nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina usanga umubiri uba wacitse intege wananiwe ku buryo bahita bumva basinzira. Ibi ni ibintu bisanzwe biterwa n’imihindagurikire y’imisemburo ndetse n’imbaraga umubiri uba umaze gukoresha.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka