Muri iyi nkuru, turagaruka ku bayobozi batanu bamaze kuyobora Minisiteri nyinshi mu Rwanda, abo ni Dr. Vincent Biruta, James Musoni, Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya, Dr. Charles Murigande na Dr. Valentine Uwamariya.
Komisiyo ya Sena y'Ubukungu n'Imari yatangiye igikorwa cyo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu kugeza amashanyarazi ku baturage, hagamijwe gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwegereza amashanyarazi abaturage igeze.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko imirimo yo kubaka uruganda rutunganya imyanda n'ikimoteri rusange ruherereye mu Karere ka Musanze, igeze ku kigero cya 80%.
Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Mutwe w’Abadepite iri mu ngendo mu gihugu hagamijwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu yo Kwegereza Ubuyobozi n’Ubushobozi Abaturage yo mu 2021.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko n'ubwo imikoranire ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yari ifitanye n'u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda yarangiye, ariko iyi kipe izafasha u Rwanda mu kubaka ibibuga bitatu (3) by'umupira w'amaguru.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gushimangira ko amahoro n'umutekano ari byo bizafasha akarere k'ibiyaga bigari kugera ku iterambere rirambye, asaba ko ibibazo by'umutekano bikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) bikemurwa binyuze mu nzira z'ibiganiro.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga