Soderqvist Jakob ukomoka muri Sweden yegukanye gusiganwa n'igihe mu bahungu batarengeje imyaka 23 y'amavuko, mu isiganwa ry'umunsi wa kabiri wa Shampiyona y'Isi y'Amagare.
Abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, babwiye Minisitiri w’Intebe,Dr Nsegiyumva Justin ko bakigorwa no kugeza umusaruro wabo ku isoko ahanini bitewe n’ikibazo cy’umuhanda.
Minisitiri w’Intebe,Dr Nsengiyumva Justin, yasabye abahinzi bo mu karere ka Nyaruguru, gutekereza uburyo bashyira mu bwishingizi ibihingwa, birinda ko bajya mu gihombo mu gihe bahuye n’ibiza.
Abashyitsi bari mu Rwanda aho bari gukurukira Shampiyona y’Isi y'Amagare, bagaragaje ko bashimishijwe n’ubwiza bw'Igihugu na serivisi nziza barimo guhabwa mu mahoteli anyuranye.
U Rwanda, rugiye kwakira inama yiga ku buryo abakora mu nzego zifite aho zihuriye n'ubuhinzi no mu buvuzi bahabwa ubumenyi mu bijyanye no kubika no gukonjesha ibikomoka ku buhinzi n’imiti mu buryo butangiza ikirere.