Inkuru Nshya

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, SINDAYIHEBA Phanuel yatangaje ko mu karere ka Rusizi by'umwihariko ibice bya Bugarama n'umupaka waho, umutekano umeze neza nyuma y'uko humvikanye urusaku rw'imbunda ziremereye zavugiraga muri RDCongo.
Guverinoma y’u Rwanda hamwe n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga serivisi z’ubunyamwuga mu mikorere inoze ya dipolomasi (IID) byasinye amasezerano agamije gutanga amahugurwa ku byerekeye dipolomasi no kongerera ubumenyi n’ubushobozi abakozi bakora mu nzego z’ububanyi n’amahanga
Pologne yifatanyije n'u Rwanda kwizihiza imyaka 60, ibihugu byombi bisangiye umubano ndetse inafungura ambasade yayo i Kigali.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yakiriye Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Nyafurika Kigenzura Ubuziranenge bw’Imiti, AMA (African Medicines Agency), Dr. Delese Mimi Darko, uri mu Rwanda aho yiteguye gutangira ku mugaragaro inshingano ze zo kuyobora iki kigo gifite icyicaro gikuru i Kigali.
Ubuyobozi bw'Itorero rya ADEPR bwatangaje ko muteganya kwicarira ikibazo cy'abantu batanze imigabane mu kigega CICO Ltd (Christian Investment Corporation Ltd), cyari kigamije guteza imbere abagize iri torero, hakarebwa uburyo abatanzemo imigabane bayisubizwa.
Umupolisi wakoreraga mu Karere ka Rutsiro yarashe umuturage na DASSO nawe ahita yirasa arapfa.
Itsinda ry’abashakashatsi kuri serivisi z’imari rikorera muri Banki y’Isi,CGAP, ryagaragaje ko u Rwanda rukomeje kuza mu bihugu byihuta cyane mu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari ariko hakaba hari impungenge z’ibitero by’uburiganya nabyo bikomeje kwiyongera
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko atari yo ikwiye kubazwa ibyo gushyiraho agahenge mu mirwano AFC/M23 ihanganyemo na leta ya RDcongo,mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, yamaganira kure ibitero byagabwe hafi y'umupaka w'u Rwanda, bigizwemo uruhare n’ingabo za FARDC zifatanyije n'iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.
Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryimitse bwa mbere abapasiteri b’abagore bagiye gutangira inshingano zo kuyobora itorero
Ihuriro rya AFC/M23, ryamaze kwigarurira umujyi wa Uvira, gusa hari uduce duke tutaragerwamo n’abarwanyi b'uyu mutwe