Inkuru Nshya

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu,Dr Jean-Damascène Bizimana,yasabye abari bafungiwe ibyaha bya jenoside bakaba bitegura gutaha nyuma kurangiza ibihano kwitwararika,birinda icyabagusha mu cyaha kandi bakabwiza ukuri abana babo.
Ikinyobwa gisembuye cya 'Kari Vodka', gikorerwa mu Rwanda, cyatangiye gucuruzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kongera ibikorerwa mu Rwanda bigera ku isoko mpuzamahanga
Capt Sébastien Mugunga Rwamuhigo, wari umusirikare mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yiciwe mu mujyi wa Uvira n'abasirikare bagenzi be, azira kuba avuga Ikinyarwanda
Abanyarwanda 17 bari bamaze imyaka myinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2025, batahutse mu Rwanda.
Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera, PSF, rwasinye amasezerano y’imikoranire n’urwego rushinzwe Ubucuruzi, Inganda, Mine n’Ubuhinzi muri Leta ya Kano muri Nigeria, agamije kwagura ubucuruzi
Mu Rwanda kuva ku 17-19 Ugushyingo 2025, hagiye kubera inama yiswe Vaccine Symposium 2025, ihuza impuguke zitandukanye mu bijyanye n’inkingo.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yatangaje ko u Rwanda rwashyizeho amagororero mu gihugu, muri gahunda nshya igamije kugorora abakoze ibyaha aho guhora hashyirwa imbaraga mu guhana gusa
Richard Nick Ngendahayo, yahishuye ko indirimbo ye "Si umuhemu", iri mu zikundwa na bantu benshi, yayanditse ubwo yari asoje imyitozo ya gisirikare imwinjiza mu ngabo za RPA Inkotanyi mu mwaka wa 1990
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), yateguje ibura ry’umuriro  mu Mirenge igize akarere ka Nyamasheke no mu bice bya Bugesera, na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano y’ubufatamye n’Ishami rya Loni rishinzwe iterambere ry’inganda (UNIDO), agamije guteza imbere inganda ndetse no kurwanya Ibiza bikomeye.