Inkuru Nshya

Minisiteri y'Ibikorwaremezo yatangaje ko bitarenze amezi abiri mu Rwanda hose hazaba hamaze gushyirwa sitasiyo zicomeka ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Kuri iyi tariki Perezida Sindikubwabo Theodore yasubiye i Butare avuga ko agiye mu bugenzunzi ngo arebe ko abanya-Butare bari gukora neza akazi yabasabye ko kwica Abatutsi.
Perezida Kagame yitabiriye umukino wa ½ cya UEFA Champions League wabereye kuri Stade ya Parc des Princes i Paris
Ikigo gikwirakwiza kikanacuruza internet ishingiye ku muyoboro wa ‘fibre optique’ mu Rwanda, CanalBox-Rwanda cyiseguye Ku bakiriya bacyo kibizeza service inoze.
Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta mu itangazamakuru ry'imyidagduro mu Rwanda, kuri ubu urimo kugororerwa mu Igororero rya Nyarugenge yatangaje byinshi ku buzima bwe muri iki gihe arimo kugororwa ndetse anavuga k'uruganda rw'Umuziki wo mu Rwanda akurikiranira hafi n'ubwo akiri kugororwa.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Mata 2026, abagize itsinda ry’abayobozi, abatoza, abasifuzi mpuzamahanga n’abaherekeje amakipe yitabiriye Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, CAVB Men’s Club Championship 2026, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, banunamira inzirakarengane ziharuhukiye
Amakipe ane ya APR VC, Kepler VC, Police VC na REG VC ahagararaiye u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball (CAVB Men's Club Championship 2026), ari muri 16 yakomeje mu cyiciro gikurikira cya ⅛ , nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amatsinda.
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza hafungiye umwarimu wigisha ku ishuri ribanza akekwaho kwiba mugenzi we akoresheje ikoranabuhanga.