kwibuka

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko bitashoboka ko abanyarwanda bunga ubumwe batabanje kumenya amateka y’icyatumye busenyuka n’abagize uruhare mu kubusenya.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa 13 Mata 2026, abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’igihugu hamwe n’abahagarariye imitwe ya politiki bahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Tariki ya 13 Mata 1994 ni imwe mu matariki atazibagirana ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kuko kuri iyo tariki abatutsi bari baragiye bahungira ahantu hatandukanye mu Rwanda bagabweho ibitero benshi bakwicwa.
Muteteri Beatha warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza ya Kicukiro yagaragaje amateka ashariye atazigera amuva mu mutwe ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga tariki 7 Mata 1994.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ishyigikiye umuhungu wa Habyarimana, badafite gahunda yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda gusa, ahubwo bashaka kugarura Jenoside.
Tariki ya 12 Mata 1994 uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Boutros Boutros-Ghali yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda atitaye ku Batutsi barimo bicwa hirya no hino mu Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze amahanga yari azi neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi iri gutegurwa ariko ntagire icyo akora kugira ngo ayihagarike, ndetse n’Ingabo za Loni zatereranye Abatutsi muri ETO Kicukiro.
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro habereye umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, witabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage benshi baje kunamira no kuzirikana inzirakarengane zahiciwe mu gihe cya Jenoside.Umuyobozi w'umujyi wa Kigali yagaragaje uko abari bahungiye muri ETO Kicukiro batereranywe.