kwibuka

Kuri uyu wa Gatandatu Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abarenga 2000 bitabiriye Ihuriro ry’urubyiruko, igihango cy’urungano, ryabereye ku Intare Conference Arena, mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva n’abakozi bakorera muri za minisiteri n’ibigo bikorera mu nyubako y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera, muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anashyira indabo ku kimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside kiri ku nyubako y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Kuri uyu wa Kane,abakozi ba minisiteri y’ububanyi n’amahanga n'ubutwererane bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ku munsi nk’uyu tariki ya 28 Gicurasi 1994, Radiyo Mpuzamahanga y’Abafransa (RFI) yatangaje ko abagize Guverinoma y’Abatabazi bavuye i Gitarama, bahungira ku Kibuye mu gihe Abatutsi bari bakomeje kwicwa urw’agashinyaguro hirya no hino mu gihugu.
Perezida Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaire kuri ubu yabaye Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko hagomba kugira agace k’umuzenguruko wa kilometero 20 gakurwamo abasirikare ba RPA mu nkengero z’Ikibuga cy’indege kugira ngo hajye abasirikare ba Loni.
Kuri iyi tariki, mu Mujyi wa Kigali hishwe abatutsi benshi bari bihishe muri CHUK ndetse n’abandi bari baharwariye. Nyuma yo kubica, abarwayi batari mu bahigwaga bajyanwa i Kabgayi na ho CHUK isigara ari ibitaro by’inkomere z’abasirikare ba FAR.
Kuri iyi tariki i Kabgayi mu Majyepfo Interahamwe zishe Abatutsi zibakuye aho bari bahungiye muri Kiliziya zijya kubicira kuri Nyabarongo abandi batabwamo ari bazima.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yagaragaje ko buri Munyarwanda wese akwiye kumva ko amateka yaranze u Rwanda atamureba kuko ari inshingano za buri umwe guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.
Tariki nk’iyi mu 1994, nibwo hatangiye agahenge k’amasaha 36 nk’umwanzuro wari wafashwe na FPR Inkotanyi ubwo Iqbar Riza wari umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yabasuraga ku Mulindi.