Politiki

Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, yakiriye itsinda ry’intumwa z’u Rwanda n’iza DR Congo, mu biganiro byanyuma bigamije gusuzuma gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu Karere (REIF).
oseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo imyaka 18,Urukiko rukuru rwa gisirikare rwo muri iki gihugu rwamukatiye igihano cyo kwicwa nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukorana n’umutwe wa AFC/M23.
U Rwanda na Misiri byasinye amasezerano yo gukuriranaho visa ku baturage b’impande zombi bajya muri buri gihugu.
Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, yatangaje yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RD Congo ndetse n’ibijyanye n’ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe ndetse n’uburyo bwo kurwanya imitwe y’itwaje intwaro.
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,yahuye rwihishwa n’umuyobozi mukuru w’abacanshuro ba Blackwater
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ryigaruriye uduce tune duherereye muri teritware za Mwenga na Walungu mu ntara ya Kivu y'Epfo.
U Rwanda rwasabye Umuryango w’Abibumbye kudakomeza kwihanganira no guceceka ku bikorwa byibasira Abatutsi b’Abanye Congo biri gukorwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bigizwemo uruhare n’imitwe y’iterabwoba irimo na FDLR, igize n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda]ryafunguye ibiro bishya mu karere ka Rwamagana.
U Rwanda na  RDCongo bongeye kwemeranya umugambi uhuriweho n’ibihugu byombi wo kurwanya umutwe w’Iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi .