Ubukungu

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko kugeza ubu nta zamuka rigaragara ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz ku isoko ry’u Rwanda riraterwa n’intambara imaze ibyumweru bitatu mu Burasirazuba bwo Hagati
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda (GDP) mu 2025 wazamutse ku kigero cya 9,4% ugera kuri miliyari 23.387 Frw uvuye kuri miliyari 19.918 Frw wari uriho mu mwaka wa 2024.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga hagati y’itariki 2-6 Werurwe 2026, byinjije arenga miliyoni 10$ (arenga miliyari 14,6 Frw).
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR, cyatangaje ko mu kwezi kwa Gashyantare 2026 ibiciro byazamutseho 9,2% bivuye kuri 8,9% byari biriho muri Mutarama.
Mu Rwanda hateraniye abashoramari 250 baturutse mu Majyaruguru y’u Burayi aho bari kwerekwa amahirwe y’ishoramari agaragara mu nzego zitandukanye ziri mu gihugu kugira ngo babashe kuba bashora imari yabo mu Rwanda
Urugaga rw'Ababaruramari b'Umwuga mu Rwanda (ICPAR) bafatanije n’ikigo cyo mu Bwongereza Gishinzwe Ababaruramari, ACCA (Association of Chartered Certified Accountants),  ku wa 5 Werurwe 2026, rwamuritse raporo y’inyigo zakozwe mu Rwanda yerekeye imicungire irambye y’ibidukikije mu rwego rw’imari ‘yakozwe na Sustainability Working Group Africa (SWGA).
Abaturage batuye mu Karere ka Ngororero bakomeje kwibaza amaherezo y’uruganda rumaze imyaka irenga 13 rutaratangira gukora nyamara rwari rwitezweho impinduka zishingiye ku iterambere ku batuye muri aka Karere muri rusange ariko by’umwihariko ku baruturiye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko abanyamahanga basura u Rwanda bakoresheje miliyoni 161.5$ asaga miliyari 236 Frw mu gihe cy’amezi atatu