Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yatangaje ko muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere NST 2 (2024-2025), guverinoma izakomeza gukumira no guhangana n’izamuka ry’ibiciro
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yatangaje ko agaciro k’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga kazikuba kabiri mu myaka itanu (2024-2029), kagere kuri miliyari 7.3$ kavuye kuri miliyari 3.1$
U Rwanda rumaze kuba ikimenyabose kubera umwihariko wo kuba isoko y’Ubukerarugendo, by'umwihariko ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, zihuruza amahanga
Raporo nshya yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekanye ko umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 8.5% mu kwezi kwa Kamena 2025, ugereranyije na Kamena 2024
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangiye ku mugaragaro icyiciro cy’igerageza (Proof of Concept) ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rizashyirwa hanze na Banki Nkuru, rizwi nka Central Bank Digital Currency (CBDC).