Ubukungu

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva,  yasabye abanyarwanda kudahangayikishwa n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli, ashimangira ko Leta ikomeje gufata ingamba zihamye mu guhangana n'iki kibazo. 
Nyuma yaho urwego ngenzuramikorere (RURA) rutangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho igiciro cya mazutu cyiyongereyeho 722 Frw, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, yasobanuye ko izamuka rya Mazutu nta ngaruka rigira ku ngendo rusange ndetse no ku biciro ku masoko.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umusaruro w’inganda wiyongereyeho 0.7% muri Mata 2025, ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu mwaka ushize wa 2025, mu gihe impuzandengo y’izamuka ku mwaka yari 6.5%.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko kuva ku wa 24 kugera ku wa 29 Gicurasi 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyari 17,3 Frw, avuye muri toni 8,869.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yasabye ba rwiyemezamirimo bahawe ibibanza mu byanya by’inganda kubyubaka bitaba ibyo bakabyamburwa kuko bibangamira abandi bashaka kubibyaza umusaruro.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro inama ngarukamwaka ya ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yabereye i Brazzavilles.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) cyatangaje ko imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Nyange-Muhanga igeze kuri 91.5% ushyirwa mu bikorwa.
Ingufu za Nucléaire zishobora kwifashishwa mu bintu byinshi nko mu gutanga amashanyarazi, mu buvuzi cyane ubw’indwara zikomeye nka kanseri kuko imirasire yazo ariyo yifashishwa mu kuyishiririza, mu bijyanye n’umutekano kuko nko mu byuma bisaka arizo zikoreshwa cyangwa se mu gukora intwaro.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka