Ubuzima

Niba utuye muri Kigali cyangwa mu mijyi iyunganira, ukaba utembera, si ubwa mbere wumvise ijambo ‘Massage na Sauna'
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangije ubufatanye hagati ya Leta, imiryango itari iya Leta, n’abaturage mu bukangurambaga bwo kwisuzumisha kare indwara zitandura, mu rwego rwo guhangana nazo no kugabanya ibyago byo guhitanwa nazo kare
Ikigo cy’Ubuzima,RBC, ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera, bakoze igikorwa cyo gutera imiti yica imibu hifashishijwe utudege duto tutagira abapiloti tuzwi nka drone  mu bishanga byo muri aka karere, hagamijwe kurandura Malariya.
Mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bw’umwana n’umubyeyi, hashyizweho icyumba cy'umubyeyi cyihariye muri gare ya Kacyiru, cyiswe "Mama’s Corner", kizajya gifasha ababyeyi bonsa kubona aho bakorera iki gikorwa
Ikigo Nyarwanda gikora imiti, Labophar Ltd, cyasinyanye amasezerano n’Ikigo Philex gikora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga muri Qatar
Inzego za Leta y'u Rwanda zagaragaje ko mu rwego rwo gukemura ibihombo bimwe ibitaro bya Leta bihura nabyo bituruka ku baturage bahabwa serivisi z'ubuvuzi ntibishyure, hashyirwaho urwego rushinzwe kwishyurira abo bantu batishoboye
Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko rishya rishyira imbere serivisi 10 z'ubuvuzi hagamijwe kunoza itangwa rya serivisi z’ubuvuzi, kurengera uburenganzira bw’abarwayi no gukemura ibibazo bikigaragara mu rwego rw’ubuzima mu gihugu
Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda umutwe w'Abadepite yatoye itegeko rishya rigenga serivisi z'ubuzima mu Rwanda ririmo n'iryemerera abana bagejeje imyaka 15 kuboneza urubyaro ndetse n'iryerekeye kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga
Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwakiriye Flying Eye Hospital, indege yihariye itangirwamo ubuvuzi n'amahugurwa bijyanye n’indwara z’amaso