Ubuzima

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko mu myaka ine ishize, mu Rwanda hamaze kuvurirwa abarwayi 1100 b’umutima bidasabye ko boherezwa hanze
Bamwe mu baturage bagana ibitaro bya Ngarama ku karere ka Gatsibo baravuga ko babangamiwe na serivisi mbi bahabwa muri ibyo bitaro zirimo gutinda kwakirwa no kwitabwaho n’abaganga cyane cyane ababa bakeneye ubutabazi bw’ibanze.
Leta ya Israel yafashe icyemezo cyo kuvana u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage babujijwe kwinjira muri Israel by’agateganyo kubera Icyorezo cya Ebola
Abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’umutima mu bana baturutse muri Israel bageze i Kigali aho bagiye kumara icyumweru bavura abana bafite ibibazo bitandukanye by’umutima.
U Bwongereza bwahaye u Rwanda ibihumbi 800$ asaga miliyari 1,5 Frw yo kwifashisha mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya Ebola gikomeje kwiyongera muri bimwe mu bihugu by’ibituranyi
Mu Karere ka Nyamagabe hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w'ingo mbonezamikurire z'abana bato (ECD) hashimwa uruhare rwazo mu mu kugabanya igwingira mu bana bato
Mu Karere ka Nyagatare hatangijwe gahunda yo kuvugurura amakusanyirizo y’amata, mu rwego rwo kongera ubuziranenge bw’amata, aho amenshi muri yo yari amaze gusaza atakijyanye n’ibipimo bisabwa mu kubungabunga amata.
Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare kigaragaza ko mu Rwanda indwara zitandura zikomeje kwiyongera aho hafi ½ cy’ imfu ziterwa n’ indwara zitandura zirimo nk’indwara z’umutima, diyabete, kanseri n'izindi.
Umuryango w'Abagiraneza wa Rotary Club Kigali Golf watangiye kwegeranya ibihumbi 250$, arenga miliyoni 365 Frw, yo kugurira Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) imashini yifashishwa mu kuvura Kanseri ifata mu myanya myibarukiro y’abagabo.
Minisiteri y'Ubuzima yagaragaje ko u Rwanda rukeneye asaga miliyari 114 Frw kugira ngo ruzibe icyuho cy’umubare muke w’abaganga b'inzobere mu kubaga, ibikoresho bikenerwa ndetse n’uw’ibyumba byo kubagiramo nabyo bikiri bike cyane.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka