Ibyihariye

Minisitiri Mukazayire yagaragaje ishema u Rwanda rutewe no kwakira irushanwa ry'amakipe akomeye muri Afurika Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yavuze ko kwakira Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball (CAVB Menʼs Club Championship 2026) , byerekana icyerekezo cy'u Rwanda cyo kuba igicumbi cyo kwakira ibikorwa birimo na siporo.
Kuri uyu wa Gatatu, muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa abari abanyeshuri, abarimu n’abakozi b’iyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR).
Tariki ya 21 Mata 1994, Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kafashe umwanzuro 912 uhindura inshingano za MINUAR, iyisiga ku izina gusa, ifite abasirikari 250 gusa nyamara, buri munsi Gen Dallaire wayoboraga MINUAR yohererezaga raporo Loni avuga uko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda. 
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’intumwa ziturutse mu Bwami bwa Asante bwo muri Ghana, ziyobowe n’igikomangoma Oheneba Yaw Otchere, gihagarariye Umwami w’Ubwami bwa Asante (Asantehene)
Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya ESO (École des Sous-Officiers). Muri Jenoside, Nizeyimana yafatanije n’abandi basirikari bari mu bwicanyi nka Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abasirikari bo mu Kigo cya gisirikari cya Ngoma cyayoborwaga na Liyetona Ildefonse Hategekimana na Jandarumuri yayoborwaga na major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n’Interahamwe.
Umunyarwandakazi Emeline Imanizabayo yegukana umudari wa Zahabu mu isiganwa mpuzamahanga rya Seven Hills Record Run ryabereye i Nijmegen mu Buholandi
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga garagagaje uburyo amahanga yarengeje amaso nkana ibitero bya FLN na RUD Urunana mu Rwanda agakangurwa n’urupfu rwa Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa Gatandatu, mu kagali ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama ho mu karere ka Bugesera ahahoze ishuri rya Nyirarukobwa, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi hazirikanwa by'umwihariko imiryango yazimye.
Banki y’Isi World Bank Group yashimiye u Rwanda ko ruri ku isonga mu bihugu byitwaye neza ku rwego rw’Isi mu bipimo byagutse bya Human Capital Index Plus (HCI+) bigaragaza uko ibihugu byaharaniye iterambere n’imibereho myiza by’abaturage babyo.