Ibyihariye

Tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, abantu ku Isi hose bizihiza umunsi wahariwe urukundo uzwi nka 'Saint Valentin'
Minisitiri w'intebe, Dr Nsengiyumva Justin , yageze i Addis Ababa muri Ethiopia , aho yahagararira Perezida Kagame mu nama ya 39 isanzwe y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2025/2026 yagabanyutseho miliyari 80,4 Frw, iva kuri miliyari 7,032,5 Frw ikagera kuri miliyari 6,952,1 Frw.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu Nama ya 43 yahuje abagize Akanama k’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwatangaje ko kuva gahunda yo gutanga ubwenegihigu Nyarwanda yatangira u Rwanda rumaze kubuha abantu 1500 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
Green Gicumbi, ni umwe mu mishinga minini u Rwanda rufite yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, aho mu myaka itandatu ugiye kumara, watwaye miliyari zisaga 32 Frw
U Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri mu kurwanya ruswa aho rwavuye ku wa 43 rwariho mu 2024 rukagera ku wa 41 n’amanota 58% avuye kuri 57% rwari rufite icyo gihe.
Minisitiri Dr. Bizimana Damascene, yashimangiye ko iterambere ry’u Rwanda ridashobora kugerwaho hatitawe ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda by'umwihariko indangagaciro yo kwigira no kunoza imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’Ikinyarwanda
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), Mukesha Josephine, yashyize umucyo ku mikorere n’imikoreshereze y’Irangamuntu koranabuhanga asobanura ko umuntu ku giti cye ariwe uzajya ahitamo amakuru agomba gusangiza bitewe na serivise agiye gusaba cyangwa gutanga
Kuva tariki ya 5-6 Gashyantare i Kigali haberaga inama Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20,yagarutse ku ngingo zitandukanye zireba igihugu .