Ibyihariye

Muri Mata 2025, ni bwo Minisiteri y'Ubuzima yatangije ku mugaragaro Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gukusanya no gusesengura amakuru y'Ubuzima hakoreshejwe ubwenge buhangano (NHIC), aho cyashyizweho nk’urubuga rw'ikoranabuhanga ruhuza amakuru y'ubuzima aturuka ahantu hatandukanye mu gihugu, rukayasesengura rukagaragaza ibimenyetso bifasha mu gufata ibyemezo, gutegura gahunda no guteza imbere ubuzima bw'abaturage.
Perezida Kagame yageze muri Qatar, aho yagiye kwifatanya n'abaturage, Umuryango n'Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku bw’urupfu rw’umubyeyi we, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.
Perezida Kagame yihanganishije Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we, ndetse n'abaturage ba Qatar, ku bw'urupfu rwa se, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani
Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy'izabukuru abasirikare ba RDF barenga 1440.
Ubushakashatsi bw’Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru ku myenda kizwi nka TransUnion Rwanda bwakozwe mu gihembwe cya mbere cya 2026, bwagaragaje ko 76% by'Abanyarwanda bateganya ko amafaranga binjiza azazamuka mu mezi 12 ari imbere, mu gihe 16% bateganya ko azaguma ku rwego ariho ubu.
Ubushakashatsi bw’Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru ku myenda kizwi nka TransUnion Rwanda bwakozwe mu gihembwe cya mbere cya 2026, bwagaragaje ko Abanyarwanda 62% batekewe imitwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rikoreshwa muri serivisi z’imari.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yakebuye abashoramari b’Abanyarwanda banyurwa na bike kandi bafite ubushobozi bwo kugera ku rwego rw’abaherwe.
Mu gihe hirya no hino abaturage kuri ubu bari gutaka ibura ry'amazi ndetse bamwe bari guhendwa na yo,Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko Guverinoma ihangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’Igihugu, ashimangira ko hari imishinga minini iri gushyirwa mu bikorwa kugira ngo gikemuke mu buryo burambye.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangaje ko amakimbirane mpuzamahanga arimo intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati n’iyo muri Ukraine byagize ingaruka ku buhinzi aho byatumye igiciro cy’ifumbire ku isoko mpuzamahanga kizamuka ku gipimo kiri hagati ya 15% na 66% mu mezi ane gusa.
Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho uburyo bushya bwo gutumiriza hamwe ibikomoka kuri peteroli bitunganijwe, bugamije koroshya ubucuruzi, kugabanya ibiciro.