Ibyihariye

Ku munsi w’ejo tariki ya 19 Ukwakira 2025, nibwo Perezida wa Sénégal , Bassirou Diomaye Faye , yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umunyabigwi Francis Ngannou, na Mauricio Sulaimán uhagarariye Ihuriro ry’Imikino y’Iteramakofe ku Isi (WBC), Mauricio Sulaimán, bitabiriye imikino y’irushanwa rya PFL Africa yabereye muri BK Arena.
Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itatu, yitabiriye ibiganiro bigamije kugaragaza amahirwe ibihugu byombi byakoranamo mu kwagura ishoramari, ubuhahirane no kubyaza umusaruro ubucuruzi n'ubukerarugendo bifitanye isano na siporo.
Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ziri mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru i Washington muri leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri iki gitondo, Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Diakhar Faye, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Perezida wa  Sénégal, Bassirou Diomaye Faye yageze mu Rwanda   ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025, yakirwa na mugenzi w’u Rwanda, Paul Kagame.
Minisitiri w'Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yibukije abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda kuzirikana ko ari bo mbaraga z’igihugu, bagakoresha neza ubumenyi bahawe mu guteza imbere igihugu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafashe mu mugongo Abanya-Kenya bari mu bihe by’akababaro k’itabaruka rya Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.