Minisitiri w’Intebe ,Dr Nsengiyumva Justin , kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026, yifatanyije n’abandi bayobozi mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 39 isanzwe y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Minisitiri w'Intebe, Dr Nsengiyumva Justin , yibukije abayobozi b'ibihugu bya Afurika ko bakwiye gushyira imbaraga mu miyoborere myiza by'umwihariko mu nzego z'ubuvuzi ari nako baharanira ko nta babyeyi bapfa babyara .
Minisitiri w'intebe, Dr Nsengiyumva Justin , yageze i Addis Ababa muri Ethiopia , aho yahagararira Perezida Kagame mu nama ya 39 isanzwe y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu Nama ya 43 yahuje abagize Akanama k’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwatangaje ko kuva gahunda yo gutanga ubwenegihigu Nyarwanda yatangira u Rwanda rumaze kubuha abantu 1500 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga