Ibyihariye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira irushanwa ry'Igikombe cya Afurika cya Handball, yerekana ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere siporo, by’umwihariko umukino wa Handball mu gihugu no muri Afurika muri rusange
Hashize imyaka 10, umushinga wari witezweho kubyazwa umusaruro, ngo bwa mbere mu Rwanda haboneke mazutu ivuye mu bimera (biodiesel) upfuye, ndetse abaturage bari bahawe akazi bamburwa miliyoni zirenga 38 Frw
Umushinga wa ‘Zero Out of School Children’ (Umwana Wese Yige) ugamije kugarura mu ishuri abarivuyemo no kujyanamo abatararigezemo, umaze gusubiza mu ishuri abana barenga ibihumbi 71
Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026, AFC/M23 ikimara kuva mu mujyi wa Uvira, abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo nibo babanje kuwinjiramo, nyuma yaho kandi  ku mugoroba wo kuri uwo munsi hakurikiyeho kwinjira kw’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ku ntsinzi yegukanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kubera muri icyo gihugu
Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza, bwatangaje ko aka karere kafashe ingamba zo kurandura mu buryo burambye ikibazo cy'inzara muri imwe mu Mirenge igize aka karere cyagaragayemo.
Perezida Kagame ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, yagiranye ibiganiro na Dr. Sidi Ould Tah, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere,BAD.
Mu Mujyi wa Kigali, hafi y'ahasanzwe nabwo inyubako ya Kigali Convention center, hagiye kubakwa Parklane Center , izaba igizwe n’amagorofa 25.