IKUZWE MBABAZI Maurice

IKUZWE MBABAZI Maurice

IKUZWE MBABAZI Maurice ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ndetse n’umunyeshuri uri gusoza amasomo ya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho. Afite ubunararibonye mu kwandika inkuru,. Afite umwete n’inyota yo kuba umunyabigwi mu itangazamakuru.Ubu, akorera ku UMUNOTA.COM. Intego ye ni ugukoresha impano n’ubumenyi afite mu guteza imbere itangazamakuru rifite ireme no kugeza ku baturage amakuru abafitiye akamaro.Email: [email protected] Tel: 0785580314

Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Ubutasi ku Mari (Financial Intelligence Center: FIC), ku wa 14 Ukwakira 2025, rwashyize hanze urutonde rw’abanyarwanda 25 bafatiwe ibihano kubera gukora no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba imbere mu gihugu.
Urukiko rw’Ikirenga rwasabye abakora itangazamakuru kuzirikana ubunyamwuga mu gihe batara, bakanatangaza inkuru z’ubutabera, hagamijwe kongera icyizere cy’abaturage mu nkiko no kurinda itangazamakuru kugwa mu makosa.
Polisi y’Igihugu yatangaje ko  gahunda  ijyanye n’ ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda bwagarutse mu isura nshya, polisi isaba abantu kurindana mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Guverinoma ya Congo nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ihagarikwa ry’imirwano n’ihuriro rya AFC/M23,yagabye igitero cya Drone mu gice kimwe gicukurwamo amabuye y’agaciro muri Kivu y’amajyepfo.
Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, buhangayikishijwe  n’imyitwarire ya bamwe mu bahoze mu nshingano z’ubuyobozi mu Itorero bari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamakuru, Aime Gad, yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime wakoze cyane akamenyekana mu gihe gito (Best Breakout Actor of the year 2025), mu bihembo bya Music Video Africa Awards (MVAA) byatangiwe muri Hotel ya Oriental Hotel iherereye i Lagos muri Nigeria.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafashe abagabo babiri bari batwaye ibiro 28 by'urumogi kuri moto, barujyanye kurucuruza mu mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bwa wa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko abanyeshuri 9529 basoje amasomo mu mashami atandukanye , ari bo bazahabwa impamyabumenyi mu birori biteganyijwe kubera i Huye, ku wa Gatanu, tariki 17 Ukwakira 2025.
Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo byinshi birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko rwabashije kubyigobotora, rukagera ku iterambere ryifuzwa n’Abanyarwanda.