Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier yashimye umusanzu w’Itorero Angilikani n’uruhare mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda mu myaka 100 rimaze mu Rwanda, asaba amadini ubufatanye mu gushishikariza abayoboke kwitabira ibikorwa bibateza imbere,bakumira ibyabayobya.