Camille Ndikumana

Camille Ndikumana

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, ku wa 29 Mutarama 2026, yakiriye Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Rwasigariyeho inkiko Mpuzamahanga zirimo ICTR (IRMCT), Serge Brammertz  uri muruzinduko rw'akazi mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yagize Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru Wungirije mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, naho James Wizeye aba Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), umwanya asimbuyemo Brig Gen Nyirabutama.
Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda,TI),watangaje ko ko mu rwego rw'uburezi higanje ruswa ishingiye ku gitsina cyane cyane mu mashuri makuru na za kaminuza ndetse n’iy’amafaranga muri serivisi zimwe na zimwe cyane cyane ku bafite intege nke.
U Rwanda ruri kumurika ikawa ' Rwanda Coffee Festival 2026 " muri Pakistan hagamijwe kumenyekanisha ubwiza bwa Kawa no kwagura diporomasi ishingiye ku bukungu.
Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na MTN Rwanda, basinye amasezerano agamije guteza imbere ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu burezi no guha urubyiruko ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo rigezweho
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakuriye inzira ku murima Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) , isabira Ingabire Victoire Umuhoza kurekurwa , ayibutsa ko u Rwanda rutabyemera.
Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama 2026 , iyobowe na Perezida wa Repubulika, yemeje Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gutanga ibigenerwa umunyamuryango wa Ejo Heza