Camille Ndikumana

Camille Ndikumana

Icyamamare mu muziki ku rwego mpuzamahanga, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yatangaje ko ateganya kubaka inzu yo kujya aza kuruhukiramo mu Mujyi wa Kigali
Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati asatira, Hakim Sahabo, yamaze kwerekanwa nkuymukinnyi mushya w’ikipe ya AEK Athens yo mu Bugereki ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri icyo gihugu.Ikipe ya  AEK Athens yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 02 Gashyantare 2026, basangije amafoto ya Hakim Sahabo abakunzi b’iyi kipe maze imuha ikaze mu muryango mugari w’iyi kipe.
Ubwo mu 2019, Rwakazina Marie Chantal wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali,yahabwaga inshingano zo kuba Ambasaderi w'u Rwanda mu Busuwisi, agasigira inshingano Busabizwa Parfait wari Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’Ubukungu kuyobora Kigali, yamusigiye umukoro wo kunoza ibijyanye n'ubwikorezi bwari bwarabaye ikibazo gikomeye ku ba Nyamujyi
Inteko y'Umuco, yatangaje ko Bizimana Simon wari umushakashatsi mu Kinyarwanda cyane cyane mu kibonezamvugo no mu nkoranyamagambo, yitabye Imana ku myaka 88 azize uburwayi
Niyonshuti Ange Tricia umugore w’umuhanzi Tomclose yageneye ubutumwa ababyeyi b’uyu muhanzi abibutsa ko ari abagaciro gakomeye abizeza ko azita ku mwana wabo Tomclose byiteka.Ibi Tricia yabitangaje, ku Cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2026, yifashishije urukuta rwe rwa Instagram aho yagiye ahashyirwa ubutumwa bw’amasaaha 24, Stories, maze asangiza abamukurikira amafoto y’ababyeyi ba Tomclose , ayaherekesha inyandiko zikubiyemo ubutumwa bunyuranye.
Itsinda ry’Abasirikare b’u Rwanda (RDF) bari mu Mujyi wa Montego Bay, mu Karere ka St James.muri Jamaica, aho bari gufasha abaturage kubasanira inzu zasenywe n'ibiza by'umuyaga, ryashimiwe uwo musanzu ntagereranywa .
Police FC yegukanye Igikombe cy'Intwari cya 2026, itsinze APR FC kuri penaliti 7-6, nyuma y'uko umukino urangiye a makipe yombi aguye miswi, anganya igitego 1-1.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko adasobanukirwa neza impamvu ituma umubare w’abashakanye batandukana ukomeza kwiyongera mu rubyiruko
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z'u Rwanda, banashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku Gicumbi cy'Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Tariki 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, aho Abanyarwanda bari mu gihugu no muhanga bahurira ahantu hatandukanye bazirikana ibikorwa byiza byaranze Intwari z’u Rwanda n’amasomo bavomamo mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu.