Nyuma y’iminsi mike abahanzi nyarwanda barimo Riderman, Bulldog, Juno Kizigenza, Ish kevin, Papa Cyangwe ndetse n’itsinda rya The Unit bahurije hamwe bagakora indirimbo iri munjyana ya Hip-Hop bise “Reka Mbeho” bagiye kuyisiba kubera impaka yateje
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo yatsinzwe n’iya Cameroon amaseti 3-1 bituma isoreza imikino y’amatsinda ku mwanya wa kabiri mu Gikombe cya Afurika, bityo izanyura mu mikino ya 1/8 ishaka itike ya 1/4 aho igomba kwisobanura na n'iya Gambia.
Umutoza Banamwana Camarade utoza Sunrise FC ntiyishimiye ko rutahizamu wa Rayon Sports Kameni Herman Junior yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino w’umunsi wa 3 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, amakipe yombi yanganyijemo igitego 1-1.
Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Volleyball y’u Rwanda yasabwe gukomeza gukora cyane nyuma yo kurangiza ku mwanya wa kane mu Gikombe cya Afurika cyabereye muri Kenya.