Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Werurwe 2026, bakubitira ndetse bakurura umukobwa mu muhanda.
Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bagiye guhurira mu Nama Isanzwe ya 25, izabera i Arusha muri Tanzania ku wa 7 Werurwe 2026.
Kuva mu mpera z'icyumweru gishize , ibintu byafashe indi ntera mu Burasirazuba bwo hagati , kubera intambara ihanganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel.
I Rusororo mu Karere ka Gasabo u Rwanda ruri kuhubaka ibigega bya gaz yo gutekesha byitezweho kuzafasha kugabanya igiciro cyayo ndetse bikazatuma hashyirwaho ibiciro bimwe hose mu gihugu kandi bikazanorohereza abafite amikoro macye kubona gaz ijyanye n’ubushobozi bwabo.
Kuri uyu wa Mbere, itsinda ry’abayobozi bakuru bo mu Ngabo z’u Rwanda, riri mu gihugu cya Ethiopia riri bwitabire umuhango mukuru wo kwizihiza ku nshuro ya 130 Intsinzi ya Adwa, uri bubere kuri Adwa Victory Memorial