Amakuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA), General Zéphirin MAMADOU, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, uyu munsi yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Cyicaro Gikuru cyazo giherereye i Kimihurura. Yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh.
Umukino wahuje APR FC na Gasogi United ku munsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, BK Pro League, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
U Rwanda rwagaragaje uturere dushobora kwibasirwa cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku buzima bw’abaturage, aho ubushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’igihugu bugaragaza ko imvura nyinshi, amapfa n’ubushyuhe bukabije bishobora kongera ibyago by’indwara zimwe na zimwe no guhungabanya serivisi z’ubuvuzi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kongera ubushobozi bwo gutunganya ibikomoka ku mpu, aho gukomeza kuzohereza mu mahanga zidatunganyije, kugira ngo byongere agaciro k’ibyo bikora kandi bibashe guhangana ku masoko mpuzamahanga.
Umuhanzi Jules Sentore n’Itorero Inyamibwa bari mu bahanzi bamaze gutangazwa mu bazasusurutsa abazitabira igitaramo ‘Cabaret Kigali 2’, gitegurwa na Ally Soudy, kizahuza umuziki, imbyino, urwenya n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.
Imikino y’umunsi wa munani wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026/2027, irakomeza kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, hakinwa imikino ibiri ikomeye irimo Kigali FC na Mukura Victory Sports ndetse na APR FC na Gasogi United.
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 11 bacyekwaho kwiba no kwangiza ibikorwaremezo bitandukanye birimo ibikoresho by'amashanyarazi, aho bibaga insinga zo mu bwoko bwa "Copper" hirya no hino mu Gihugu.
Nyuma y’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zigaragara mu bice bitandukanye, Umujyi wa Kigali wibukije ba nyir’inyubako z’ubucuruzi n’izindi nyubako zitandukanye amabwiriza agomba kubahirizwa mu rwego rwo gukumira inkongi no kurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko hakiri urugendo kugira ngo umuco wo kwizigamira urusheho gushinga imizi mu Banyarwanda, nubwo amatsinda yo kwizigama no kugurizanya amaze kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Mukashyaka Claudette, watangiye izi nshingano  nshya, yavuze ko kubaka ubushobozi buhoraho bw’abagenzuzi, no gukorana neza n’abafatanyabikorwa biri mu bizafasha mu kugira ubugenzuzi bufite ireme no kuzuza neza izo nshingano.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka