Amakuru

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwashyizeho abayobozi bashya, aho Umuhoza Barbara yagizwe Umuyobozi Mukuru, mu gihe William Niyongabo yagizwe Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa (COO).
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul  Kagame, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Sultan Haitham bin Tariq Al Said ku kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze mu Bwami bwa Oman, mu ruzinduko rw’akazi agiye kugirira muri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Perezida Paul Kagame yihanganishije Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, umuryango we ndetse n’Abanya-Tanzania muri rusange nyuma y’urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yifurije amahirwe abanyeshuri batangiye umwaka w’amashuri wa 2026/27 abasaba gukorana umwete bashaka intsinzi, yibutsa ababyeyi gukomeza kubakurikirana mu gihe bari kwishuri no kubasura.
Abanyarwanda batabonye amahirwe yo gufotorwa no gutanga ibipimo ndangamiterere mu gihe cya gahunda rusange yo kwiyandikisha ku ndangamuntu koranabuhanga, baracyahabwa amahirwe yo kubikora ku masite akomeje gutangirwaho iyi serivisi.
Ikipe ya FC Ujeco yo muri Djibouti yasinyishije abakinnyi babiri b’abanyarwanda Iradukunda Brillante ukina mu busatirizi na Mutuyemariya Florentine uzwi nka Kalaba nyuma y’uko bayikiniye muri CECAFA y’abagore yo gushaka itike ya CAF Women’s Champions League iheruka kubera i Kigali mu Rwanda.
Munyakazi Sadate yongeye gutanga igitekerezo gikomeye ku myambarire y’umuraperi w’Umurundi Kirikou Akili, nyuma y’uko uyu muhanzi yaserukanye kuri BK Arena mu gitaramo yari yahuriyemo na Kivumbi King. Sadate yavuze ko ikibazo cy’imyambarire n’imyitwarire imbere y’urubyiruko kidakwiye kureberwa ku bagore gusa, ahubwo ko n’abagabo bafite ijambo mu rubyiruko bakwiye kubazwa urugero batanga.
Kimenyi Yves yavuze ku mubano we na Muyango Claudine, ahishura uko amufata nyuma y’ibyagiye bivugwa ku mibanire yabo, ariko avuga ko hari ibyo adashaka kujya mu mizi abisobanuraho.
Impera z’icyumweru gishize zaranzwe n’ibikorwa byinshi bitandukanye mu mikino nk’umupira w’amaguru, Volleyball, handball na basketball. Muri iyi nkuru Umunota ugiye kugaruka ku bikorwa by’ingenzi by’imikino byabaye mu mpera z’icyumweru gishize kuva ku wa  Gatanu tariki 4 Nzeri kugeza ku Cyumweru tariki 6 Nzeri 2026.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka