Amakuru

Perezida wa Repulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w' ingabo z'u Rwanda, yagize Brig Gen Godfrey Gasana, Umupilote wihariye wa Perezida, imirimo azajya afatanya no kuba Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo mu bijyanye n’imikorere y’umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yahuye n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku by’inkingo (Gavi), Dr Sania Nishtar.
Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) yakiriye abanyarwanda 14 barimo umunani bahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR n’imiryango yabo batashye mu Rwanda.
Urwego rw’Ubugenzacyaha, rwafunze umusore wabaga muri Amerika ariko akaba yari ari mu biruho mu Rwanda, akekwaho kwica mugenzi we amugongesheje imodoka ku bushake.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) mu nyandiko ndende yashyize hanze isubiza ibyatangajwe n’umuryango Human Rights Watch, yongeye kwikoma u Rwanda irushinja guteza imidugararo no gufata bugwate abaturage.
Mu 2019, ubwo yari mu Ihuriro rya FPR /Inkotanyi, Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, Gen Kabarebe James, yavuze ko bitari byoroshye kurwana intambara y’Abacengenzi nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994
Ubushakashatsi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ku miterere y’umurimo mu Rwanda bwagaragaje ko igipimo cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda cyagabanutse ku kigero 14.1% mu gihembwe cya kane cya 2025, kivuye kuri 18.0% cyariho mu gihembwe nk’icyo cy’umwaka wa 2024
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dominique Habimana, avuga ko bashyizeho ingamba zo gukemura ibibazo bibangamiye umutekano w’abaturiye ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, birimo kubarindira umutekano, kubimura aho biri ngombwa no gusiba ibirombe bitagikoreshwa
Nyirahabimana Olive wo mu Mudugudu wa Marara I, Akagari ka Mbarara , mu Murenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza, aravuga ko yahugujwe inzu n'umuryango w'umugabo bashakanye.
Leta ya Amerika, yagaragaje umutwe wa FDLR nka kimwe mu bikomeje kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'Amahoro

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka