Amakuru

Mu ntangiriro z'icyumweru gishize, nibwo Qatar yakiriye ibiganiro bishya bihuza impande zishyamiranye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, AFC/M23 na Leta ya Kinshasa.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, Maj Gen Emmy K. Ruvusha, yakiriye Umugaba w’Ingabo za Mozambique (FADM), Maj Gen André Rafael Mahunguane, ku cyicaro cya RSF giherereye i Mocimboa da Praia
Urukiko rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo, rwategetse ko abasivili n’abakozi ba RCS bakurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe barekurwa by’agateganyo, rutegeka ko abasirikare bo bareganwa na bo bafungwa by’agateganyo
Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, aragirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rw’iminsi ibiri , rugamije kwagura umubano n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.
Murandasi, ubu imaze kumenyerwa nk’igikoresho cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi, imaze imyaka isaga 60 kuva ishyizweho mu 1969
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe ,yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique, Amb. Maria Manuela dos Santos Lucas.
Shema Ngoga Fabrice uri kwiyamamariza kuyobora Federasiyo y'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yatangaje ko naramuka atorewe uyu mwanya, atanze uburenganzira bw'uko amafaranga agenerwa na CAF yazakoreshwa mu kuzamura impano z'abato mu mupira
Abakiriye agakiza ni bo baririmba bati “Mana ukura ku cyavu ukicazanya n’Ibikomangangoma" bagakomeza ngo "Nta wakwiringiye ngo akorwe n’isoni cyangwa yikorere amaboko." Birashimisha kubona uwavuye ku cyavu uyu munsi akaba yaratewe iteka imibereho ye igahinduka
Umusirikare wa FARDC wo mu ngabo zishinzwe umutekano w’umuyobozi w’ingabo muri Kivu y’Amajyepfo, ku ruhande rukiri mu maboko ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarashwe na Wazalendo