Amakuru

Mu ruzinduko yagiriye mu mujyi wa Cairo mu Misiri, minisitiri w’uburezi, Dr. Joseph Nsengimana yakiriwe na minisitiri w’amashuri makuru n’ubushakashatsi mu bya siyansi, Dr. Abdelaziz Konsowa.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo-Brazaville, Denis Christel Sassou Nguesso, byibanze ku kongerera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch yatabarije abaturage ku kibazo cy’ifungwa ry’inzira z’ubufasha gikomeje kugaragara i Minembwe, mu misozi miremire ya Fizi (Kivu y’Amajyepfo)
Umutwe wa AFC/M23 n’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (CICR) basinyanye, mu mpera z’icyumweru cyo ku wa 11 na 12 Mata 2026, amasezerano y’ubwumvikane agamije ihererekanya ry’abasirikare ba FARDC.
Ambasaderi Shakilla Umutoni yashyikirije Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tunisia, Mohamed Ali Nafti, kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.
Uwari usanzwe ari umunyamategeko akaba umwanditsi w'urukiko rwisumbuye rwa Huye yasanzwe yapfuye urupfu rutunguranye.
Tariki nk’iyi ku wa 15 Mata ku musozi wa Ruhanga mu 1994 hari hatuye Abatutsi benshi ndetse no ku yindi misozi yahanaga imbibi naho yo mu cyahoze ari Komine Gikoro. Jenoside itangiye bamwe mu Batutsi baho bafashe imiheto n’amacumu byabo bahungira ku musozi wa Ruhanga. 
Hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo bwa mbere u Rwanda rwakire imikino y'Igikombe cya Afurika cy'Amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Bagabo (CAVB Men's Club Championship) 2026.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatanze imbabazi ku bantu batanu bari barahamijwe n’inkiko ibyaha binyuranye, nk’uko bigaragara mu Iteka rya Perezida ryasohotse mu Igazeti ya Leta kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Mata.
Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Dmascene, yavuze ko abakoresha ijambo igerageza rya Jenoside bakwiye guhagarika kubivuga kuko nta gerageza rya jenoside ribaho kuko habaho umugambi w’igihe kirekire wo kuyitegura kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka