Amakuru

Umuntu ukekwaho kugerageza kwiba Inganji SACCO Rubavu, Ishami rya Nyamyumba, yarashwe n’umusekerite wari urinze iki kigo arapfa.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, yafashe abagabo umunani bakekwaho gukora ubujura mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga.
Urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’indege muri Nigeria, Nigerian Civil Aviation Authority (NCAA), rwaciye Sosiyete ya RwandAir amande ya miliyoni 15 z’Amanaira, nyuma yo kunanirwa gukemura ku gihe cyagenwe ikibazo cy’umugenzi wagaragaje ko imizigo ye yangiritse.
Abaganga n’abakozi bo mu bigo nderabuzima bitandukanye mu Karere ka Huye, bagejeje kuri Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ibibazo bibangamira imitangire ya serivisi, birimo ibikoresho bidahagije n’umubare muke w’abaganga
Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwatangaje ko kuva mu 2018 kugera tariki 30 Kanama 2026 mu manza nshinjabyaha zaciwe izatanzwemo ibihano nsimburagifungo (tije) ari izigera ku 4474.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko imvura izagwa mu Rwanda hagati ya tariki ya 11 n’iya 20 Nzeri 2026 iteganyijwe kuba iri ku kigero gisanzwe cyangwa munsi gato y’impuzandengo isanzwe y’iki gihe.
APR FC yasezereye FC Les Aigles du Congo mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League nyuma yo kuyitsinda ku giteranyo cy'ibitego 3-1.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yafunguye ku mugaragaro Uruganda rwa A1 Iron & Steel Rwanda Ltd., rutunganya ibyuma mu buryo bugezweho, rwitezweho kugabanya ingano y’ibyuma u Rwanda rutumiza hanze.
Umurundikazi Marie Goreth Nizigama yatangiye ku mugaragaro inshingano zo guhagararira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere ry’Abagore (UN Women) mu Rwanda.
Abanyeshuri 1,097 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, ntibazahabwa andi mahirwe yo kongera gukora ibyo bizamini, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka