Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2026, Umuhanzi  Uworizagwira Florien uzwi nka 'Yampano' yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho.
Ikipe ya Gasogi United ntabwo izakomeza imikoranire n’Umujyi wa Kigali wayitera inkunga ya miliyoni 100 Frw buri mwaka w’imikino.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, batashye ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Paris.
Guverinoma ya Mozambique yemeye ko izatanga amafaranga Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado zizakenera.
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda iri muri 20 zizakomeza kugira ububasha bwo kwakira, gutunganya dosiye no gutanga viza zijya muri Amerika.
Abaturage batuye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo barishimira ko umuhanda bemerewe na Perezida Kagame watangiye kubakwa, bashimangira ko uzateza imbere imibereho myiza yabo.
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kumenyeshwa ko itazakomeza guhabwa inkunga y’amafaranga yagenerwaga n’Umujyi wa Kigali mu bufatanye bari bafitanye.
Umunsi nk’uyu ni bwo uwari Perezida w’inzibacyuho, Sindikubwabo Théodore yandikiye Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand, amushimira inkunga atahwemye guha u Rwanda ndetse amusaba ko yakomeza gutanga ubwo bufasha.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), zakiriye Umuyobozi mushya (Sector Commander) mu gice cy’Amajyaruguru ashyira Uburasirazuba, Brig Gen Hamad Mostafa Ahmed Adel Mansour.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka