Abakinnyi b'ikipe ya RSSB Tigers yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL yaberaga i Pretoria muri Afurika y'Epfo, bageze i Kigali batahukanye itike yo gukina iya kamarampaka ‘Play Offs'.
Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye Abanyarwanda guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe u Rwanda rugiye kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa 6 Mata 1994 ni itariki yatangiriyeho ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aho uyu mugambi wari umaze imyaka myinshi utegurwa kuva kuri butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri bwashyiraga imbere politiki y’ivangura.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko mu 2028 ari bwo Abanyarwanda bazatangira gutekesha gaz methane icukurwa mu kiyaga cya Kivu.