Mu isesengura Transparency International Rwanda yakoze kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) y’umwaka wa 2023/2024, ryagaragaje ko hari icyuho gikomeye mu micungire y’umutungo wa rubanda mu nzego zegerejwe abaturage, mu turere 30 tw'Igihugu
Nyuma yo gutaha ku bushake ndetse no guhugurwa amezi atatu, abitandukanyije n’umutwe witwaje intwaro ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wa FDLR, berekeje mu miryango yabo bamwe baherukagamo mu myaka irenga 30 ishize
Umujyi wa Kigali wanyomoje amakuru avuga ko bamwe mu bakozi bakora isuku yo ku mihanda muri uyu mujyi badahembwa neza cyangwa bagatinda guhabwa imishahara yabo, bagaragaza ko aba bakozi bahemberwa igihe kandi bakabasha kwiteza imbere
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko nyuma y’imikino ya FIFA Series yaberaga i Kigali yasize u Rwanda ruyitwayemo neza hari abandi bakunnyi bashya bazahamagarwa bakiyongera ku bandi bahamagawe bwa mbere mu Mavubi.