Amakuru

Umugore  wo mu Mudugudu wa Kiberinka, Akagari ka Rugarama,mu Murenge wa Nyarugenge, arashinja nyina kumutwara umugabo, byatumye afata icyemezo cyo kuba avuye muri urwo rugo, rukigarurirwa na nyina.
Abasenateri bagaragaje ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kunoza politiki y’Umuganda, kugira ngo ibikorwa byubaka igihugu biwukorerwamo birusheho kuba byinshi kandi bifite ubuziranenge
U Rwanda na leta ya Namibia, basinye ishyirwa mu bikorwa ry'Amasezerano y’ubufatanye yo kuwa 6 Gashyantare 2025.
Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, uri kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yatangaje ko bifuza ko  rwakomeza kubafasha mu gucunga umutekano mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu no gukomeza kwagura umubano w’ibihugu.
Igikomangoma Spéciose Mukabayojo yasezeweho mbere yuko ashyingurwa  mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.
Abanyarwanda barenga 200 bari bamaze imyaka bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2024, batahutse ku bushake .
Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, Egide Hanyurwimfura wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, akurikiranyweho  gukoresha inyandiko mpimbano.
Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda nk’umunyamuryango, rumaze kungukira kuri byinshi birimo ko rwagize abarimu bigisha ururimi rw’Igifaransa no guteza imbere abagore n’urubyiruko
Abagize Inteko Ishinga Amategeko batangiye guhugurwa ku mikoreshereze y’ubwenge buhangano (AI) mu miyoborere y’igihugu mu rwego rwo kongerera ubumenyi inzego za Leta ku ikoranabuhanga rigezweho no kuribyaza umusaruro mu bikorwa byabo bya buri munsi
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yongeye gushimangira ko icyemezo cyo gufungura ikibuga cy'indege cya Goma, kigomba gufatirwa mu mwanzuro w'ibiganiro by'amahoro bya Doha bihuza AFC/M23 na Leta ya RDC

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka