Amakuru

Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko umubano uhuza Rwanda na Botswana udashingira gusa ku bushuti, ahubwo ushingiye ku ntego ihuriweho y’iterambere, ashimangira ko ari byo bituma ubufatanye bw’ibihugu byombi bugira ireme n’icyerekezo gifatika
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yagaragaje ko ikibazo cy’inzego zimwe zikerereza imishinga, ari intandaro y’imicungire mibi y’umutungo wa Leta.
Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta rwatangaje ko amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 1,470 yari yakoreshejwe nabi, yagarujwe.
Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi rwanzuye ko iperereza ku ruhare umugore wa Habyarimana Juvénal, Agathe Kanziga, akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu itegurwa ryayo rikomeza.
Raporo ku ishusho y’ubukungu mu bihugu biri Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ikorwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, FMI, yagaragaje ko mu 2025, u Rwanda rwaje mu bihugu 10 ku Isi byagize izamuka ry’ubukungu riri hejuru ya 6%
Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w'ibikorwa by'ubutabazi Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yakiriye Carl Ash, Umuyobozi w'umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira ( IOM ) bagirana ibiganiro.
Perezida Paul Kagame yageze i Gaborone muri Botswana mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri, aho yakiriwe na mugenzi we w’iki gihugu Perezida Duma Boko
Urwego rw’umuvunyi rwasabye ibigo bya Leta guhyira imbaraga mu kurwanya ruswa ndetse no gukorera mu mucyo, rubibutsa gusobanukirwa neza ubwoko bwose bwayo mu kwirinda kuyigaragaramo batabizi

Urwego rw’umuvunyi rwasabye inzego za Leta kongera imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe mu bice bitandukanye by’igihugu bidategereje ko umuvunyi mukuru ari we ujya kubikemura