Amakuru

Urukiko Rukuru rwemeje ko Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown adahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana yari amaze imyaka hafi itanu akurikiranyweho, rwemeza ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha nta shingiro bufite.
Nirere yagaragarije Abadepite n’Abasenateri ko mu mwaka wa 2025/2026, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye mu nyandiko ibibazo 255 bifitanye isano n’ubutaka, bingana na 38% by’ibibazo byose rwakiriye muri rusange muri uwo mwaka.
Mu 2026, ireme ry’imitangire ya serivisi mu Rwanda ryagize amanota 68,48%, riva kuri 71,73% ryari rifite mu mwaka wa 2025. Ibi bigaragaza igabanuka rirenga amanota atatu mu gihe cy’umwaka umwe, mu gihe intego ya Guverinoma ari uko uru rwego ruzagera nibura kuri 90% mu 2029.
Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yatangaje ko yiyemeje kwisubiza imbaraga, urumuri n’amahoro bye, ashimangira ko yahisemo gushyira imbere ubuzima bwe bushya, asaba abantu kubaha impinduka arimo no kumuha umwanya wo gukomeza urugendo rwe.
Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko yakiriye ba mukerarugendo 15,790 mu gihembwe cya gatatu cya 2026, ininjiza arenga miliyari 2.2 Frw mu bikorwa by’ubukerarugendo, mu gihe ibikorwa byayo byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’abaturage bikomeje gutanga umusaruro.
U Rwanda rwashyizwe mu bihugu by’intangarugero mu kugira icyerekezo cy’igihe kirekire no mu bushobozi bwo guhangana n’ibibazo, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi mpuzamahanga ku miyoborere bwakozwe na Chandler Governance Group yo muri Singapore.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, bikuraho inzitizi zibangamira ubucuruzi bikanongera ishoramari ryambukiranya imipaka.
Ikawa y’u Rwanda yongeye kugaragaza agaciro kayo ku isoko mpuzamahanga, nyuma y’uko ikiro kimwe cy’ikawa idasanzwe mu bwiza, itunganyirizwa mu Karere ka Huye, kigurishijwe amadolari 450, ahwanye na 670.000 Frw, mu cyamunara mpuzamahanga cyabaye ku nshuro ya 66.
Inkingi y’Umutekano ni yo yabaye iya mbere mu Bushakashatsi bwa 13 bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ku miyoborere mu Rwanda bwo mu 2026.
U Rwanda rwagaragaje impungenge zo kuba Urwego rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n'Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT), rugiye gusoza hari abarenga 1000 bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bacyidegembya mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka