Maniriho faustin wo mu karere ka Rwamagana n'abagabo babiri aribo Kwizera Dieu Donne na Saleh Ali Manishimwe, bareganwa, baburanishijwe mu ruhame, mu nteko z'abaturage, baregwa kugira uruhare mu rupfu rw'umugore we witwa Murekatete Jacqueline.
Itsinda ry’abashakashatsi kuri serivisi z’imari rikorera muri Banki y’Isi,CGAP, ryagaragaje ko u Rwanda rukomeje kuza mu bihugu byihuta cyane mu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari ariko hakaba hari impungenge z’ibitero by’uburiganya nabyo bikomeje kwiyongera
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko atari yo ikwiye kubazwa ibyo gushyiraho agahenge mu mirwano AFC/M23 ihanganyemo na leta ya RDcongo,mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, yamaganira kure ibitero byagabwe hafi y'umupaka w'u Rwanda, bigizwemo uruhare n’ingabo za FARDC zifatanyije n'iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.